Perezida Kikwete n’umugore we Mama Salma Kikwete Amakuru

Ntibyari bizwi ko Perezida Kikwete yashakanye na mubyara wa Perezida Habyarima Juvenal


Perezida Kikwete n’umugore we Mama Salma Kikwete

Perezida Kikwete n’umugore we Mama Salma Kikwete

Amakuru akubiye mu nyandiko igaragara ku rubuga rwa wikileaks.org avuga ko Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yashakanye na mubyara wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Inkuru ya News of Rwanda ivuga ko ayo makuru ashobora kugaragaza impamvu Perezida Kikwete yaba ari we muyobozi umwe ku Isi ugaragaza gushyigikira umutwe wa FDLR uherereye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amakuru y’ibanga ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangajwe na Wikileaks, avuga ko umugore wa Perezida Kikwete uzwi muri Tanzaniya ku izina rya “Mama Salma Kikwete” ari mubyara wa Perezida Juvenal Habyarimana.

Aya makuru akaba yaratanzwe na Shabyna Stillman, umudipolomate w’Umunyamerika wabaga muri ambasade y’Amerika i Dar es Salaam ; aho hakaba hari mu 2005 ubwo yatangaga amakuru ajyanye n’itorwa rya Kikwete kugira ngo ahagararire ishyaka rya CCM mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ayo makuru agira ati “Imyaka irashize, abakurikiranira hafi amakimbirane yo mu karere k’ibiyaga bigari, bafata Kikwete nk’umuntu ushyigikira Abahutu.”

“Ubukwe bwa Kikwete na mubyara w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, bushobora kuba aribwo bwakuririje ibi bihuha biri kugenda bigabanuka uko amakimbirane mu Burundi agenda agabanuka.”

Nk’uko byavugwaga n’ambasade y’Amerika muri Tanzaniya, urukundo Kikwete yagiranye n’Abahutu rugaragarira mu nkunga yateraga inyeshyamba z’u Burundi zari zihanganye na Perezida Pierre Buyoya nk’uko byanditswe na News of Rwanda.

Guhera mu 1995 kugeza mu 2005 Kikwete yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, kuva ubwo ibihuha byari bimukikije bigaragaza ko abogamiye ku ishyirwaho ry’ubutagondwa bw’amoko.

Bivugwa ko mu 1996, Kikwete yasabye ko Abahutu bagomba guhabwa intwaro kugira ngo bahangane na Guverinoma ya Kigali.
Igitabo cyanditswe n’umunyamateka Gérard Prunier, kivuga ko Tanzaniya yatanze inkunga yo gukoresha imyitozo ingabo za Seth Sendashonga wahoze ari muri FPR akaza no kuba Minisitiri muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ; aza no guhunga ava mu Rwanda aho yaremye umutwe wagombaga guhirika Guverinoma ya Kigali.

Kuwa 16 Gicurasi 1998 Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya nk’uko byanditswe na Prunier, akaba yarishwe n’abantu batazwi.

Vuba aha kandi ku itariki ya 26 Gicurasi 2013, Perezida Jakaya Kikwete yasabiye mu ruhame ko Guverinoma ya Paul Kagame yagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR ugizwe n’umubare utari muto w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kuva ubwo ayo magambo ya Kikwete yatumye ibi bihugu bituranye byinjira mu ntambara yiswe iy’amagambo.


Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>